Print

Rubavu: Akarere kiyemeje guhangana n’abiyise abuzukuru ba shitani bazwiho urugomo rukabije

Yanditwe na: 29 November 2021 Yasuwe: 2291

Abasore n’abana bazwi ku izina ry’abuzukuru ba shitani bamaze imyaka myinshi bazengereza abaturage bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakomeretsa bahagurukiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kiyemeje kubaca burundu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwavuze ko bwamaze gufata ingamba zo guhangana n’aba bagizi ba nabi burundu ngo kuko bakomeje gukorera urugomo abatuye aka karere ndetse n’abagasura.

Hari bamwe mu banyamakuru bakorewe urugomo nabo bitwa abuzukuru ba shitani barimo umunyamakuru wa Radio&TV10,Gasigwa Danton na Mugenzi we wa Kigali Today,Syldion Sebuharara.

Gasigwa yavuze ko yakubiswe akanamburwa ibyo yari afite birimo amafaranga na terefone n’aba biyita abuzukuru ba shitani.

Ati"nari mvuye muk azi 9:00 z’umuhoroba mpura n’abagabo batatu baramfata baraniga turagundagurana kuko baribafite ibyuma ndatuza ngo batanyica.Bantwaye ibyo nari mfite birimo amafaranga na terefone Gusa barankomeretsa.

Abo basore biyise iryo zina bahangayikishije ubuzima bw’abatuye aka karere cyane cyane abatuye Umurenge wa Rubavu n’uwa Gisenyi

Sebuharara nawe yavuze ko yibwe nabo buzukuru ba shitani ati"narabyutse mu gitondo nsanga baciye amagiriyaje batwaye ibintu birimo nka decoderi amateremusi n’ibindi bikoresho byaboroheye gutwara.Hashize iminsi mike, umwe yaragarutse turamufata, tumushyikiriza polisi iramurekura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu
Ruhamyambuga Olivier,yemeje ko aba basore bazwi ndetse bagiye guhangana nabo.

Yagize ati"Abo biyita iryo zina turabazi ariko ubu bamwe muri bo bagera kuri 80 bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe kandi turarangiza icyumweru bose twabafashe.Nta numwe ukibarizwa muri aka karere kuko twarabahagurukiye tugomba Kubaca mu karere kacu."



Abanyamakuru Gasigwa[hejuru] na Sebuharara bahohotewe n’abuzukuru ba shitani

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango.rw