Print

Umutoza mushya wa Manchester United yavuze amagambo akomeye ku bakinnyi bayo mbere yo kuyitoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2021 Yasuwe: 2283

Ubwo yari amaze gutangazwa ku mugaragaro,Ralf yabwiye abanyamakuru ko United ifite abakinnyi bafite impano afite akazi gakomeye ko kuyibyaza umusaruro.

Rangnick yagize ati: "Nishimiye kuza muri Manchester United kandi ngiye kwibanda cyane ku kuba iyi kipe yazagira umwaka w’imikino mwiza.

Ikipe yuzuyemo abakinnyi bafite impano kandi ifite uburinganire bwiza mu bakiri bato n’abafite ubunararibonye.Nzakoresha imbaraga zanjye zose mu mezi atandatu ari imbere mu gufasha aba bakinnyi kugaragaza ubushobozi bwabo, haba k’umuntu ku giti cye ariko cyane cyane nk’ikipe.

Hejuru y’ibyo, ntegerezanyije amatsiko gufasha ikipe kugera ku ntego z’igihe kirekire binyuze mu kuyibera umujyanama.”

Umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Red Devils, John Murtough yongeyeho ati: "Ralf ni umwe mu batoza bubashwe kandi bazana udushya mu mupira w’amaguru mu Burayi.

Twamugize umukandida wa mbere mu kutubera umutoza w’agateganyo,kuko yagaragaje ubuyobozi n’ubuhanga butagereranywa azatuzanira mu ikipe yakuye mu myaka hafi ine yamaze mu butoza no gucunga amakipe.

Rangnick asanze United ku mwanya wa munani muri Premier League,aho irushwa amanota 12 na Chelsea ya mbere ndetse baraye banganyije igitego 1-1 kuri Stamford Bridge.

Azwi cyane nk’umwarimu wa Thomas Tuchel, Jurgen Klopp na Julian Nagelsmann kuko bagendera ku mitoreze ye.

Carrick aragumana ikipe kugeza ubwo Ralf azaba azaba amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Bwongereza.