Print

Umuhanzi Ric Hassani yasesekaye i Kigali

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 November 2021 Yasuwe: 400

Uyu muhanzi yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Akigera i Kigali yahise yerekeza ku ‘Ubumwe Grande Hotel’ mu kato, afatwa ibizamini bya Covid-19 mbere y’uko akomeza gahunda ze.

Uyu muhanzi byitezwe ko nibigaragara ko ari muzima arahita atangira urugendo agomba gukorera k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Azasura kandi ishuri rya muzika rya Nyundo i Muhanga, aho azerekeza ku wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, hanyuma agirane ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 2 Ukuboza 2021.

Byitezwe ko Ric Hassani, Symphony Band, Mike Kayihura, Confy na Nel Ngabo aribo bazasusurutsa abantu mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Kizabera muri Kigali Convention Centre, amatike akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.