Print

Hamenyekanye aho Alpha Condé yajyanywe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2021 Yasuwe: 2962

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea batangaje ko uwo bahiritse Alpha Condé yajyanywe kuba mu rugo rw’umugore we ruri mu murwa mukuru Conakry.

Aka gatsiko kazwi nka National Rally Committee for Development (CNRD), mu itangazo kuri televiziyo ya leta kavuze ko Condé ubu ari kumwe n’umugore we, Hadja Djene Kaba Condé.

Iryo tangazo rivuga ko bazakomeza “guha uwahoze ari umukuru w’igihugu ibikwiye urwego rwe, kandi ibyo atari ku gitutu cy’imbere mu gihugu cyangwa cy’amahanga”.

Condé w’imyaka 83 yari afungiye ahantu hatazwi kuva yahirikwa ku butegetsi tariki 05 Nzeri (ukwa cyenda).

Yategetse Guinea kuva atowe bwa mbere mu 2010, bwari ubwa mbere iki gihugu cyari kigize guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi.

Guinea yahagaritswe mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburengerazuba, CEDEAO, kubera iyi coup d’etat.

CEDEAO yahagaritse ingendo zijya muri Guinea inafatira imitungo y’abakuriye abakoze coup d’etat n’imiryango yabo mu gihe yasabaga ko Condé arekurwa.

BBC