Print

Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka barenga ku mabwiriza bavuga ko ‘aho kwicwa n’inzara bakwicwa na Covid-19’

Yanditwe na: Ubwanditsi 30 November 2021 Yasuwe: 331

Ubusanzwe aba basigajwe inyuma n’amateka benshi muri bo bibera mu nzu imwe ari benshi, aho usanga yaba umusore urongoye cyangwa umukobwa urongowe azana uwo bashakanye mu rugo iwabo; mbese mu nzu imwe hakabamo imiryango nk’itanu. Iyo bukeye yaba umugore, yaba umwana ndetse n’umugabo bose baba basiganwa no kujya mu gasantire ka Ninda karimo isoko rirema buri munsi, ari abakora uturaka two kwikorera imizigo.

Benshi muri bo kandi ntibatazi uko inkweto zisa, bambaye imyenda yanduye kandi ishaje ku buryo hari n’ababa badakaraba. Birabagoye kunoza isuku no guhana intera aho baba, ariko no kuguma mu rugo basanga bibateza inzara bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirusi.

Bizimana Yohani, umugabo ufite abana 6, utuye mu mudugudu wa Kabagorozi, akagali ka Ninda, avuga ko Coronavirusi yazanye n’inzara ikomeye mu muryango we kuko uturimo bakoraga hirya no hino twahagaze, dore ko yari atunzwe no kubumba udukoresho tugurwa na ba mukerarugendo, aho mu kwezi ataburaga byibuze amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frs) yifashishaga mu gutunga umuryango.
Agira ati “Covid-19 yanteje inzara ikomeye, bigeze mu gihe cya guma mu rugo biba akarusho. Icyambabaje kurushaho mudugudu wacu yagezaga ibiribwa ku bantu bifashije, ariko twe akatwima”.

Bizimana asobanura ko inzara imaze kumuzengereza hamwe n’abana be ibya guma mu rugo yabivuyemo ajya gushakisha ibiribwa, kuko kuri we yumvaga nta Covid-19 irenze inzara, anahishura ko kwambara agapfukamunwa atabikozwa, azakambara we n’umuryango we umunsi Leta yatubaguriye.Ubufasha bwahawe abambara inkweto
Naho Kabeni Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Butogo ya mbere, akagali ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, avuga ko we yubahirije amabwiriza ya Leta ya ‘guma mu rugo’ ariko inzara ikomeye yibasiye cyane umuryango we.

Ati “Njye mfite umuryango w’abantu icyenda, ariko Covid-19 yanteje inzara, yaradukubise iratwumvisha, abayobozi ntibatugeraho, baraturobanura bitwaje ko nta nkweto tugira, bakatuziza uko twavutse, sinzi impamvu batatwitaho kandi turi abaturage nk’abandi”.

Akomeza avuga ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze batabaha amahirwe angana nk’ay’abandi banyarwanda bibaca intege, akaba ariyo mpamvu bakomeje kwiberaho nka mbere ya Covid-19, ngo kuko uko ubuyobozi butabaha agaciro nabo guha agaciro amabwiriza babaha bigorana.

Bamwe mu bagore bo muri iyi miryango kandi ngo bakora abagabo bicaye, bataha bahumura inzoga bakanakubitwa.

Kabibi Vestine w’imyaka 30 yivugira ko umugabo babana ari uwa gatatu, atuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagali ka Ninda. Ngo Covid-19 yamuteje ibibazo bikomeye, kuko iyo agiye muri koperative yo guhinga akagurirwa ikigage biba induru, agakubitwa, akanaryozwa kudashakishiriza umuryango icyo urya.

Ati “Abagabo bacu baradukubita, ba mama bati ‘ni uko natwe ba so badutunze’, baba batubaza ibiryo kandi nawe aba yananiwe kubishaka, ikibabaje iyo mureze kuri mudugudu antera utwatsi ngo ni njye wananiranye”.
Akaba asaba Leta kubarenganura umugore ntakubitwe yiriwe mu kazi, umugabo yiriwe mu rugo, bakabatabarira hafi, ntibabatererane.

Naho Mukobwa utuye mu mudugudu wa Buturwa ya 2, akagali ka Nyagisenyi, umurenge wa Kinigi, we abona ibura ry’ibiryo ari naryo riteza amakimbirane haba iwe no mu bavandimwe be. Asanga baba bazira ko batuye kure hafi y’ishyamba, akibaza niba ariyo mpamvu batabagezaho ubufasha bw’ibanze. Ibi ngo byatumye umugabo we amuta ajya mu rugo rufite ibyo kurya.

Ikibazo cy’ibiryo ni rusange mu basigajwe inyuma n’amateka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), Bavakure Vincent asanga ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka cyo kwimwa ubufasha bw’ibanze harimo n’ibiribwa mu bihe bya Covid-19 ari rusange. Ati ” Tugenda tumenya amakuru yo muri iriya mirenge n’ahandi baduhamagara, hari bake babibonye, hari ababyimwe ariko kenshi abagenerwabikorwa bacu bagira uburangare ntibiyandikishe ku gihe, ku rundi ruhande habaho amakosa y’inzego z’ibanze yo kubarangarana, bakabibagirwa cyangwa bakitwaza ko bari mu cyiciro cya mbere bafite izindi nkunga za leta”.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo z’abashigajwe inyuma n’amateka, Mvuyekure yatangaje ko izingiro ry’ikibazo ari ubukene n’imyumvire iri hasi, ubujiji no kutababa hafi ngo babahugure, aho umugabo yumva ko ari we wenyine ufite ijambo.
Uwahoze mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ukomoka mu abasigajwe inyuma n’amateka, Senateri Kalimba Zephyrin yashimangiye ko abasigajwe inyuma n’amateka bahura n’ihohoterwa rikomeye aho umuntu wese ubishatse aza akababyarira kandi ntagire aho arega.

Ashimangira ko mu mirenge ya Nyange na Kinigi yigeze kubasura asanga bafite ibibazo binyuranye. Ati “Iriya Mirenge mu minsi yashize twarayisuye, hari ibibazo by’umwanda, amavunja, ubwo hiyongereyeho n’inzara ni ikibazo gikomeye cyane, ariko ngiye kubakorera ubuvugizi mpereye mu nzego zibegereye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo buvuga ko haramutse habaho kubarobanura mu bandi byaba ari ikosa rigomba gukurikiranwa. Ati “Imfashanyo bayiha buri muturage ufite ikibazo, by’umwihariko bariya basigajwe inyuma n’amateka bafite imiryango myinshi ibatera inkunga, naho ibyo kubura imirimo byo babihuriyeho n’abandi baturage bo muri Musanze kuko ubukerarugendo butari gukora uko bikwiriye”.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka bagize igice cy’abanyarwanda batishoboye, bakaba ari 0,29% ni ukuvuga 36,073 by’abanyarwanda bose, bakaba baboneka mu turere twose 30 tugize u Rwanda.