Print

Hasohotse amafoto ya Diamond Platnumz na The Ben bari gukora amashusho y’indirimbo bakoranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2021 Yasuwe: 1517

Hasohotse amafoto aca amarenga y’indirimbo imaze iminsi ivugwa ko iri gukorwa na The Ben wo mu Rwamda n’icyamamare muri muzika Diamond Platinumz wo muri Tanzania.

Mu cyumweru gishize nibwo The Ben yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari kumwe na Diamond muri studio bica amarenga ko hari indirimbo bari gukorana.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y’iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond yafashwe na Julien Bmjizzo.

Umunyamideli Nelly Alexandra Kamwelu, ufite izina rikomeye muri Tanzania azagaragara muri aya mashusho.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben na Diamond igezweho nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko aba bahanzi bemeranyije gukorana ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo n’imwe mu zizaba zigize album ya gatatu The Ben yitegura gusohora.

Ni album The Ben aherutse gutangaza ko igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku kigero cya 50% mu gihe izindi zo ari izisanzwe.

Iyi album nshya itaratangazwa izina, byitezwe ko izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi mpuzamahanga bafite n’amazina akomeye.

Bamwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara kuri iyi album nta gihindutse harimo Diamond Platnumz, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.