Print

Umukinnyi wa Arsenal yagaragaye ari gukubita umujura washakaga kumutwarira imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2021 Yasuwe: 1931

Umukinnyi wa Arsenal,Gabriel,yafashwe amashusho ari kurwana n’umujura wari ufite inkoni ikinishwa Baseball washakaga kumwiba imodoka ye.

Abajura babiri bakurikiranye uyu myugariro waguzwe miliyoni 27 z’amapawundi na mugenzi we mu rugo hanyuma basaba urufunguzo uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru, telefone ubwo yavaga muri Mercedes ye.

Amashusho yatangajwe na CCTV yerekanyeumujura cyambaye ingofero, Abderaham Muse, cyegera uyu mukinnyi gifashe iyi nkoni.

Uyu myugariro wa Gunners yamufashe mu maso mbere yo gukirana nawe amukurura ingofero kugeza igihe yabashije guhunga na mugenzi we.

Birukanse cyane banyura hafi y’umujura wa gatatu bari kumwe wari ushinzwe kureba ko amarembo y’ikoranabuhanga hanze y’urugo atifunga.

Mu kwezi gushize, Muse, ufite imyaka 26, yakatiwe gufungwa imyaka itanu nyuma y’uko abapolisi bamuhuje n’ubwo bujura bwabaye muri Kanama binyuze muri ADN ze zafatiwe ku ngofero yari yambaye yaguye barwana.

Amashusho yakuwe mu igaraje ry’uyu myugariro w’imyaka 23 yerekana Mercedes yirabura yinjira mu igaraje iwe i Barnet, mu majyaruguru ya London mbere yuko asohoka hamwe n’inshuti ye, Rodrigo Tavares.

Ubwo abo bajura begeraga aba bombi, Gabriel winjiye mu ikipe ya Arteta avuye muri Lille umwaka ushize,yazamuye amaboko mu kirere, akuramo isaha ye ayishyikiriza umujura n’imfunguzo z’imodoka nyuma baza kurwana,aba bajura baracika.

Umushinjacyaha Martin Lewis yabwiye urukiko rwa Harrow Crown Court ati: “Nta wakomeretse ariko byateye ubwoba bwinshi. Bateye abantu babiri bameze neza kandi bashoboye kwirwanaho. ”

Muse, ukomoka i Tottenham, mu majyaruguru ya Londres, afite ibyaha byinshi kuva mu 2009, igihe yafatwaga atunze intwaro bitemewe.

Ubwo yateraga Gabriel,uyu Muse yaherukaga gukatirwa amezi 56 azira gutunga heroine no gushaka kuyicuruza.