Print

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo kuri ADF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2021 Yasuwe: 963

Imitwe y’ingabo idasanzwe y’ibihugu byombi yatangiye ibitero byo ku butaka ihiga abarwanyi ba ADF mu ntara ya Kivu ya Ruguru ahegereye umupaka w’ibi bihugu.

Ni nyuma y’ibitero byo kurasa imizinga ku birindiro by’abo barwanyi byatangiye kuwa gatatu.

Umuvugizi wa MONUSCO Mathias Gillmann yatangaje ko kwinjira kw’ingabo za Uganda ku butaka bwa Congo ari "amahitamo y’abategetsi ba Congo, bafitiye uburenganzira".

Ingabo za MONUSCO, zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu i Kinshasa, Gillman yagize ati: "Icyo twifuza ni uko habaho habaho gukora neza ibirimo [ibitero] gukorwa.

"Ni ingenzi cyane ko MONUSCO ihaba ikagenzura ibirimo gukorwa no gucunga umutekano w’abaturage bari muri ibyo bice."

Gillman avuga ko muri ibi bitero MONUSCO izakora ibiri muri manda yayo igashyigikira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ati: "Dushishikariza ibihugu byo mu karere gufatanya gukemura ikibazo nk’iki cyambukiranya imipaka.

"Abategetsi ba Congo bafite ububasha bwo gufata kiriya cyemezo [kuzana ingabo za Uganda] niba babona aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ADF, natwe twubaha icyemezo cyabo."

’Ibiganiro bikomeye’

Gillman yavuze ko kuva ku cyumweru, no kugeza ubu, hakirimo kuba ’ibiganiro bikomeye’ byo kureba uko MONUSCO yagenzura ibitero birimo gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi.

Ati: "Komanda w’ingabo za MONUSCO yahuye na guverineri wa Kivu ya ruguru kandi vuba agomba kujya muri Uganda guhura n’umugabo w’ingabo zaho.

"Kugira ngo bumvikane uko MONUSCO ifasha umuhate wo kurwanya ADF bigendanye na manda yacu yo gufasha ingabo za Congo kuko tutagomba gufasha ingabo z’ahandi zakora ibitero ku butaka bwa Congo."

Mu mezi ashize, abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze.

Tariki 06 z’uku kwezi k’Ukuboza akana ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kaziga ku bikorwa bya MONUSCO muri DR Congo, kananzure niba yakongererwa igihe muri iki gihugu.

BBC