Print

Abasirikare bashinjwaga gufata ku ngufu abagore bo muri Kangondo II barekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2021 Yasuwe: 1534

Aba basirikare babiri ari bo Private Nishimwe Fidèle na Priva Ndayishimiye Patrick, babanje kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare, umwaka ushize wa 2020, rwari rwabahamije ibyaha byo gukubita n’ubujura ndetse no gusambanya ku gahato abagore.

Aba basirikare baregwaga hamwe na bagenzi babo batatu ariko bakaza guhanagurwaho ibyaha, bagasigara ari babiri ndetse n’abasivire babiri bakoraga irondo ry’umwuga ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko mu Ukwakira 2020, Ndayishimiye Patrick yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu mu gihe mugenzi we Nishimwe Fidele yari yakatiwe umwaka umwe kimwe n’aba basivile babiri na bo bari bakatiwe gufungwa umwaka umwe gusa bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rumaze iminsi ruburanisha ubu bujurire, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukuboza 2021 rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato cyari gikurikiranywe kuri aba basirikare ndetse runabagabanyiriza ibihano.

Ubwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomaga umwanzuro warwo, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byatuma ruhamya aba basirikare icyaha cyo gusambanya ku gahato.

Uru rukiko kandi rwahise rubagabanyiriza ibihano kuko Ndayishimiye yakatiwe igifungo cyamezi atanu n’ihazabu ya 100 000 Frw, akaba yahise afungurwa kuko iki gifungo akirengeje muri gereza.

Naho Nishimwe wari wakatiwe umwaka umwe we akaba yakatiwe amezi atandatu n’ihazabu ya 500 000 Frw na we akaba yahise arekurwa kuko arengeje iki gihe afunze.

Uyu Nishimwe ni we wahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu gihe abandi bahamwe no kuba batarabivuze.

Ntakaziraho na Mukamulisa na bo bagabanyirijwe ibihano kuko hakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu ya 100 000 Frw icyakora kuri Mukamulisa we akaba azarangiza igihano yakatiwe nyuma kuko afite uruhinja.

Kuwa 3 Mata 2020, nibwo hatangiye iperereza kuri aba basirikare nyuma y’aho bamwe mu bagore bavuze ko basambanyijwe ku ngufu n’abasirikare bari ku burinzi.

Bamwe bavuze ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore yavuze ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

RDF yahise itangira iperereza ku basirikare 5 bakekwaga ndetse ihita ibata muri yombi.

RADIO&TV10


Comments

Kimiya 3 December 2021

Munyumvire namwe.Akarengane kazahoraho mu Rwanda.