Print

Umugabo yaciye ibintu kubera integuza y’ubukwe bwe n’abagore 2 bakuriwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2021 Yasuwe: 1457

Ubutumire bw’ubukwe bw’umugabo wo muri Nijeriya uteganya gusezeranira muri leta ya Delta bwatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

uyu mugabo uzwi nka John Erere Nana yiteguye gushyingiranwa n’abagore babiri bakuriwe ku mbuga nkoranyambaga.

Abakoresha izi mbuga basangiye ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’ubu bukwe bw’uyu mugabo bikekwa ko ari nawe wateye inda abo bagore bombi icyarimwe.

Uyu mugabo wo muri Delta witwa John Erere Nana azashyingiranwa n’aba bagore babiri bazwi nka Patience Boyi na Elohor Dudu bamutwitiye bose.

Mu mafoto yasangijwe na Instablog9ja kuri Instagram, ibirori by’ubukwe gakondo bw’uyu mugabo n’abagore be 2 buzabera ku ishuri ribanza rya Ishere, Oviri Agbarho muri Ughelli y’Amajyaruguru muri leta ya Delta.

Aba bantu batatu, bose baturuka muri leta ya Delta, bari bambaye imyenda y’umuhondo ya Gucci mu gihe aba bagore bashyize amaboko yabo ku gituza cy’uyu mugabo.

Aba bagore batwite bose bari bamwenyuye ubwo bifotozaga hamwe n’uyu mugabo mu rwego rwo kwerekana ko nta rwango ruri hagati yabo.


Comments

nibyiza cyane abagore nibenshi mubafashe kabisa ahubwo 5 December 2021

Niwacu babikore byemerwe