Print

Umuforomo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gutera inda umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2021 Yasuwe: 895

Nathan Sutherland wahoze ari umuforomo ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku ngufu uyu murwayi usanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe , ku ivuriro rya Hacienda HealthCare mu mujyi wa Phoenix.

Yatawe muri yombi muri 2018,nyuma y’aho ibipimo bya ADN/DNA bye byerekana ko ari se w’urwo ruhinja.

Mu kwezi kwa cyenda, Sutherland yemeye icyaha cyo gusambanya uyu muntu ukuze ariko utaragize ubushobozi bwo kwirwanaho.

Uyu mugore yari afite imyaka 29 ubwo yabyaraga uyu mwana, bivugwa ko yari arwariye muri iryo vuriro kuva akiri umwana muto.

Uretse gufungwa, Sutherland azakomezagucungishwa ijisho ubuzima bwe bwose asigaje, yongere ashyirwe mu gitabo cy’abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina (délinquant sexuel/sex offender) mu gihe azaba avuye muri gereza.

Mu itangazo ryasubiwemo n’ibinyamakuru bya Amerika, umucamanza w’akarere ka Maricopa, Allister Adel, avuga ko iki ari cyo gihano gishoboka gikwiye guhabwa Sutherland wamaze kwemera icaha.

Umupfasoni Adel yongeyeho ko iki gihano "cyafashwe hisunzwe ingingo nyinshi zirimo ko uwo yasambanyije nta bushobozi yari afite.

BBC