Print

Dr Ngirente yahishuye ikigero cyo gukingira u Rwanda ruzaba rugezeho mu mpera za 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2021 Yasuwe: 718

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yijeje inteko ko u Rwanda ruzaba rwageze ku ntego yo gukingira 60% by’abaturage barwo mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, ni mu gihe kugeza ubu abamaze guhabwa doze ya kabiri ari 40% na ho abahawe doze ya mbere ni 60%.

Mu gihe intego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ari uko buri gihugu gikingira nibura 10% by’abagomba guhabwa urukingo, imibare igaragaza ko mu Rwanda abasaga miliyoni 6 bangana na 60% bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa covid 19, mu gihe miliyoni 3 n’ibihumbi 625 bangana na 40% bahawe doze ya 2 y’urukingo.

Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko gahunda yo gukingira abana bafite guhera ku myaka 12 biri mu byazamuye imibare y’abafata urukingo, u Rwanda rukaba rufite icyizere cyiri ku rwego rwo hejuru ko umwaka utaha uzasiga 60% by’abagomba guhabwa urukingo baruhawe.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’intumwa za rubanda byagarutse ahanini ku mpamvu yo gutanga urukingo rushimangira izamaze guhabwa abaturage, ndetse n’aho gahunda yo kwihutisha ikorwa ry’inkingo igeze, no kwibaza niba harakozwe ubushakashatsi.

Abantu bagera ku bihumbi 5 bari hejuru y’imyaka 50 kimwe n’abari hagati ya 30 na 49 bari mu nzego z’ubuzima n’abafite indwara zidakira, nibo bamaze guhabwa uru rukingo guhera tariki 30 z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Danniel Ngamije yashimangiye ko guhabwa urukingo rushimangira bizatanga ubudahangarwa bwisumbuyeho, cyane ko icyorezo cya Covid19 kigenda kihinduranya.

Kuba ibitaro byitaga ku barwayi ba Covid19 byaragabanutse bikagera kuri 1 bivuye kuri 11, bigaragaza intambwe inzego zitandukanye zateye mu kurwanya iki cyorezo.

Abasaga ibihumbi 100 nibo babarurwa ko banduye Covid19, aho 98% bakize, abagera ku 1343 bahitanywe nayo.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza kuko inkingo zizewe ndetse agashimira abagize uruhare mu kwitabira iki gikorwa.

Kwitabira gahunda yo kwikingiza, ni kimwe mu bizatuma ibikorwa byari byarahagaritswe bikomeza gukomorerwa, ibi kandi bizagira uruhare mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid 19 byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 10.2% muri uyu mwaka wa 2021.

RBA