Print

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka gukora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2021 Yasuwe: 2398

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya abafana ba Arsenal nyuma yo gutsindwa na Manchester United yarangiza akagaragaza ko yishimiye ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo kuri Instagram wishimiraga agahigo yakoreye kuri Arsenal.

Uyu mukinyi w’imyaka 32 yitwaye nabi muri uyu mukino iheruka gutsindwa 3-2 kuri Old Trafford bituma Gunners ibura amahirwe yo gukura West Ham ku mwanya wa kane.

Aubameyang yabuze igitego cyabazwe asigaranye n’umuzamu ubwo Arsenal yashakaga kwishyura United,ndetse nibwo yanagaragaye muri uwo mukino.

Imyitwarire ya Aubameyang imbere y’izamu ikomeje kuba mibi ndetse no ku mukino wa Newcastle yahushije igitego asigaranye n’izamu ryonyine.

Kiriya gikorwa cye cyo gukora "like" ku butumwa bwa Cristiano Ronaldo cyarakaje abafana ba Arsenal baramwibasira ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe barasaba ko ashyirwa ku ntebe y’abasimbura.

Ikinyamakuru Metro nicyo cyerekanye uko ubutumwa bwo kuri Instagram ya Ronaldo ’bwakunzwe’ n’abarimo uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Gabon.

Ubwo butumwa bugira buti "Ibitekerezo byacu biri ku mukino utaha, nta mwanya wo kwishima!

Intsinzi y’uyu munsi yari ingenzi cyane kugira ngo dusubire mu nzira, ariko haracyari inzira ndende kugira ngo tugere iyo tujya.

Ndashimira abo dukinana bose, umwuka wari mwiza muri iri joro! Kandi ndashimira byimazeyo abafana, ntitwashoboraga kubikora tutari kumwe namwe."

Umwe mu bafana yanditse kuri Twitter ati: "Aubameyang yakunze inyandiko yo kuri Instagram ya Ronaldo… uyu musore mumwambure ubukapiteni vuba."

Undi yagize ati: "Aubameyang afite ikihe kibazo?. Wabuze mu mukino wose, uhusaha amahirwe menshi,none umukino warangiye ukunda ubutumwa bwa Cristiano kuri Instagram yishimira intsinzi ye. Ibi ni agasuzuguro kandi biteye isoni."

Uwa gatatu yongeyeho ati: "Aubameyang yakunze ubutumwa bwa Instagram bwa Cristiano Ronaldo nyuma yo gutsindwa kuri uyu mugoroba. Nibyiza. Nibyiza rwose."

Hagati aho undi yagize ati: "Reka mpagarike gukurikira Aubameyang.Yakunze inyandiko ya Ronaldo tumaze gutsindwa. Ndumiwe! ni kapiteni wacu."

Undi yagize ati: "Aubameyang yakunze inyandiko yo kwishima kwa Ronaldo kuri IG, mbega kapiteni."