Print

Cristiano Ronaldo na Luka Modric bagaragaje umukinnyi ukiri muto bemera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2021 Yasuwe: 3105

Ibyamamare muri ruhago,Cristiano Ronaldo na Luka Modric bombi batoye umukinnyi umwe mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Kopa 2021, cyatanzwe mu birori bya Ballon d’or gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi.

Aba bakinnyi bahoze bakinana muri Real Madrid bombi batoye Mason Greenwood wa Manchester United nk’uwitwaye neza kurusha abandi.

Greenwood yitwaye neza mu mwaka wa 2021,atsinda ibitego byinshi muri United mu ntangiriro z’iyi shampiyona byafashije umutoza Ole Gunnar Solskjær kuguma mu kazi igihe kirekire nubwo yaje kwirukanwa.

Iki gihembo cyatwawe n’umukinnyi wo hagati wa Barcelona Pedri,wahigitse benshi i Catalonia ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.Pedri amaze kugaragara mu mikino 75 yakinnye mu ikipe ye n’igihugu cya Espagne. Yabikoze afite imyaka 17 na 18.

Ronaldo yatoye mugenzi we bakinana muri United,Greenwood,ku mwanya wa mbere ashyira mugenzi we muri Portugal,Nuno Mendes, ku mwanya wa kabiri.Ku mwanya wa 3 yahashyizeho umukinnyi wa Borussia Dortmund hamwe n’Amerika Giovanni Reyna.

Uwatwaye Ballon d’or 2018,Modric yatoye Greenwood ku mwanya wa mbere,naho Pedri aza ku mwanya wa kabiri. Yashyize ku mwanya wa 3 undi mwongereza witwa mbere,Jude Bellingham.