Print

Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d’Arc yambitswe impeta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2021 Yasuwe: 1525

Umunyamakurukazi wa Radio Kiss Fm, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

Uretse kuba akora kuri KISS FM, Cyuzuzo Jeanne D’Arc akora ikiganiro ‘Ishya; gica kuri Televiziyo Rwanda gikunzwe kubera ko kigaruka ku buzima bw’abantu.

Kuri iki cyumweru tariki 5/12/2021 nibwo Cyuzuzo Jeanne D’Arc yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko yabwiye "Yego" uyu mukunzi we.

Ati "Twerekeje mu rugendo rw’ubuziraherezo. Ndagukunda. Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye guhera ku munsi wa mbere."

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.