Print

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango w’ubukwe bwa Senateri Evode n’umukunzi we Zena [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 December 2021 Yasuwe: 6924

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Ukuboza 2021, nibwo Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Zena Abayisenga mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mashusho mato yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Senateri Evode na Zena binjira muri Intare Arena ahabereye ibirori nyirizina byo kwiyakira ubona ko Senateri Evode ibinezaneza bimwuzuye, naho Zena we inseko ari yose anyuzwe no kwitwa umugore wa Senateri Evode.

uwa 29 Ukwakira 2021 ni bwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, asezerana na Abayisenga Zena bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo. Muri uwo muhango wo gusezerana nta bantu benshi bari bawitabiriye ndetse ni ibintu byari bizwi na bacye bo hafi y’imiryango yombi.

Prophet Nyirindekwe Erneste niwe wasezeranyije Senateri Evode n’umukunzi we Zena Abayisenga

Zena abaye umugore wa Kabiri wa Senateri Uwizeyimana Evode kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.