Print

Umunyamideli ukomeye Sonia Mugabo yasabwe arankwa [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 December 2021 Yasuwe: 2533

Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru tariki 4 Ukuboza 2021 nk’uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Niwo munsi yatangirijeho umushinga w’ubukwe n’umukunzi we. Ni nyuma y’uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y’urukundo na Diego.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sonia Mugabo yashimiye abamwambariye barimo na Ange Kagame.

Yari yaherekejwe kandi na Faith Keza uyobora Irembo, Teta Gisa umukobwa wa Gisa Rwigema, Teddy Mugabo uyobora Rwanda Green Fund n’abandi.

Sonia Mugabo yambariwe n’abarimo Ange Kagame (ubanza ibumoso mu bicaye)
Uyu muhango ubaye nyuma y’aho mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo akambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.

Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.