Print

Suarez yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza muri PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2021 Yasuwe: 1925

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Luis Suarez yatangaje ko impamvu iri gutuma Lionel Messi atitwara neza muri Paris Saint-Germain ari ukubera ikirere gikonje cyo mu mujyi wa Paris.

Aba bakinnyi bombi bo muri Amerika y’epfo bakinanye muri Barcelona ndetse bagirana ubucuti bukomeye bugikomeza kugeza na n’ubu.

Nyuma y’umwaka umwe Suarez yemerewe kuva muri Atletico Madrid ku buntu, Messi nawe yavuye I Nou Camp yerekeza mu ikipe ya PSG.

Uyu mukinyi w’imyaka 34 yahatiwe kuva i Nou Camp kubera ibibazo by’ubukungu byashegeshe FC Barcelona bituma yemera umushahara w’ibihumbi 650.000 by’amapawundi buri cyumweru muri PSG.

Ibyo byatumye kandi yongera guhura n’indi nshuti ye bahoze bakinana muri FC Barcelona,Neymar, biyunga nanone kuri Kylian Mbappe.

Nubwo bayoboye LIgue 1, Messi uzwiho gutsinda ibitego byinshi amaze gutsinze ibitego bine gusa ndetse nta buhanga buhambaye aragaragaza.

Suarez w’imyaka 34, ubu yahishuye impamvu itangaje ishobora kuba yaratumye Messi agorwa i Paris.

Uyu munya Uruguay yabwiye TNT Sports ati: “Yambwiye ko iyo akina mu bukonje, agorwa cyane by’umwihariko mu rubura.

Uba ugomba kumenyera ibihe by’ubukonje bya hariya, byanze bikunze."

Messi na bagenzi be ba PSG barifuza gutwara UEFA Champions League ariko ibyo batanga mu kibuga ntibibaha amahirwe yo guhangamura ibihangange bahanganye.