Print

Byiringiro Lague yasubukuye ubukwe bwe n’umukunzi we Kelia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2021 Yasuwe: 1605

Rutahizamu Byiringiro Lague uheruka gutsinda igitego cyiza cyane RS Berkane n’ubwo kitafashije APR FC kujya mu matsinda ya cAF Confederations Cup,yasabye anakwa umukunzi Uwase Kelia bagiye kubana akaramata.

Nubwo ubukwe bwa Lague bwagombaga kuba kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bugasubikwa,mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo bwasubukuwe, uyu mukinnyi yakoze umuhango wo gusaba no gukwa, ukaba wabereye kuri Luxury Garden, Norvege.

Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

Mu gihe cyo gutanga impano, Byiringiro Lague na Kelia batunguye ababyeyi babo babahaimpano z’ibikombe aho uyu mukobwa yahaye se icyanditseho amagambo yo kumushimira.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.





AMAFOTO:ISIMBI.RW