Print

Byiringiro Lague agiye guhabwa akayabo katarahabwa undi mukinnyi wese mu Rwanda kugira ngo yongere amasezerano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2021 Yasuwe: 4773

Amakuru dukesha Radio 10 nuko Ikipe y’ingabo z’igihugu igiye guha uyu rutahizamu Miliyoni 60 Frw yo kumugura.

Uretse kariya kayabo ko kumugura,iyi kipe izajya imuha umushahara wa Miliyoni 2 Frw buri kwezi.

Biravugwa ko uyu mugabo azahabwa imodoka ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC,Gen.James Kabarebe yamwereye kumwubakirwa Inzu yo kubamo we n’umugore we Uwase Kelia.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Byiringiro Lague yakoze ubukwe n’uyu mukobwa bari bamaze imyaka 4 bakundana.

Ubu bukwe bwagombaga kuba Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko uyu mugabo yemeye kubusubika kugira ngo afashe APR FC kwitwara neza imbere ya RS Berkane ariko ntabwo byamukundiye nubwo yatsinze igitego cyiza.

Byiringiro Lague w’imyaka 22, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.