Print

Drake wahabwaga amahirwe muri Grammy Awards yikuyemo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 December 2021 Yasuwe: 431

Ni mu birori biteganyijwe kubera i Los Angeles ahazatangwa ibihembo kubazaba bahize abandi tariki 31 Mutarama 2022.

Umuraperi w’umunya-Canada Drake, yikuye mu irushanwa rya Grammy Awards
Amakuru akomeza avuga ko icyifuzo cyo kwikura mu irushanwa cyatanzwe nuyu muraperi n’ubuyobozi bwe ariko nta mpamvu yatanze ifatika. Amakuru avuga ko urubuga rwa Recording Academy kuri ubu rurimo kuvugururwa kuri uyu wa mbere kugirango bakureho kandidatire ya Drake ku rutonde rwa Grammy.

Drake, nyiri “Certificate Lover Boy” yari imwe muri albumu yagurishijwe cyane mu mwaka wa 2021, aho yari yitezwe ko yazegukana ibikombe byinshi muri Grammy.

Ibi bije nyuma yuko umwaka ushize, uyu muhanzi ukomeye yanenze Grammy kuba yarahagaritse burundu umunya-Canada The Weeknd kurutonde rwabakandida.

Muri 2019, Drake yanze kuririmbira muri ibyo birori hanyuma anenga ibihembo byatangiwe kuri urwo rubyiniro.

Refe:https:www.msn.com

Kandidatire ya Grammy itorwa nabagize itsinda rya Recording Academy ari naryo ritegura irushanwa kandi ikanotorwa n’abandi banyamuryango bafite aho bahuriye n’umuziki.

Umucuranzi wa Jazz Jon Batiste niwe uyoboye mu kugaragara mu rutonde muri uyu mwaka mu myanya 11, akurikiwe na Justin Bieber, Doja Cat na H.E.R.