Print

Mbappe yahishuye impamvu ikomeye yigomwe gutsinda ibitego 3 akarekera Messi penaliti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2021 Yasuwe: 2527

Rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG yatangaje impamvu yaretse Lionel Messi bakinana agatera penaliti nyamara yari kumuhesha amahirwe yo gutsinda ibitego 3 muri uyu mukino batsinzemo Club Brugge ibitego 4-1.

Kylian Mbappe yatsinze ibitego bibiri byihuse ku munota wa 2 n’umunota wa 7muri uriya mukino,yakoze igikorwa cy’ubutwari yanga kwikunda aha Messi wari watsinze igitego 1 penaliti yari ibonetse.

Ku munota wa 75,PSG yahawe penaliti nyuma yuko Lionel Messi yakandagiwe mu rubuga rw’amahina.

Nubwo uyu rutahizamu w’Umufaransa yari abonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 3 [hat-trick], yemeye ko Lionel Messi ariwe utera iyo penaliti arayinjiza.

Nyuma yumukino, Kylian Mbappe yatangaje ko yabikoze kugira ngo afashe Lionel Messi kugarura icyizere cyo gutsinda ibitego.

Ati: “Tugiye gukenera Lionel Messi. Tugiye kumukenera muri uyu mwaka w’imikino kandi nzi neza ko azadufasha igihe cy’ingenzi kigeze. Akeneye kuhagera afite ikizere kuri iyo mikino, azadufasha natwe. Nibyiza kuri we ko yarangije afite ibitego bibiri, ariko kandi ni byiza kuri twe ejo hazaza ".

Nubwo PSG ifite ba rutahizamu 3 bakomeye ku isi,benshi ntabwo bayibara mu bahatanira igikombe cya Shampiyona kubera imikinire yayo iri hasi.

Muri Ligue 1,Lionel Messi ntabwo ahagaze neza ariko amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 6 ya Champions League amaze gukina.

Mbappe ahagaze neza mu buryo bugaragara buri wese, ariko ikibazo gikomeye Pochettino akeneye gukemura muri uyu mwaka w’imikino n’ukureba uko yahuza Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappe bakamenyerana.