Print

Rugangura Axel ari mu rukundo n’inkumi y’uburanga yibera muri Amerika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 3989

Umunyamakuru w’imikino,Rugangura Axel,uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu kogeza umupira ku ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru,RBA, yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’inkumi yibera muri Amerika.

Axel akaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ashley Jojo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Axel yaciye amarenga ko bari mu rukundo nyuma y’ifoto y’iyi nkumi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaherekezwa n’amagambo agira ati "Umurongo w’ubuzima.”

Ntabwo aba bombi bakunze kugaragarizanya urukundo rwabo ariko bakunze guca amarenga yarwo binyuze mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

Ashley Jojo amakuru avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yayize muri APE Rugunga.





Comments

MY NAME IS NSABIYERA AUGUSTIN 6 April 2023

RUGANGURA AXEL akwiyegushaka kuko imyaka iramujyanye ayomafaranga ahembwa ,akwiye gushaka uwobayasangira bakubaka umuryango.