Print

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame na Samia Suluhu mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubwigenge bwa Tanzania [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 2640

Perezida Kagame uri muri Tanzania, yageze kuri Stade Uhuru i Dar es Salaam aho yifatanije na Perezida Samia Suluhu Hassan hamwe n’ibihumbi by’Abanyatanzaniya mu birori byo kwizihiza Isabukuru ya 60 y’Ubwigenge.

Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya [Jamhuri ya Muungano wa Tanzania], yari yarakoronijwe n’u Bwongereza, yabonye ubwigenge mu 1961, ndetse buri mwaka, tariki 9 Ukuboza hizihizwa ibirori by’isabukuru y’imyaka iba ishize iki gihugu kigenga.

Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y’igihe gito mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu avuye i Kigali mu ruzinduko rw’amateka rwabaye mu ntangiro za Kanama uyu mwaka.