Print

Urubanza rwa Beatrice Munyenyezi woherejwe na USA mu Rwanda rwasubitswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 660

Urubanza mu mizi rwe rwari gutangira none kuwa kane rwasubitswe kuko “abacamanza bari mu mahugurwa”, nk’uko umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Huye yabibwiye abanyamakuru.

Inteko y’abacamanza yagombaga kuburanisha Munyenyezi ntiyabonetse kubera amahugurwa y’abagize ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru.

Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari "abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya".

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko uyu munsi rwavuze ko uru rubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 06/Mutarama(1) 2022.

Munyenyezi yoherejwe arangije igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwa New Hampshire ahamwe no "kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika".