Print

Xavi yahaye umukoro ukomeye abakinnyi be nyuma yo kwerekeza muri Europa League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 1410

Ikipe ya FC Barcelona ntiyabashije kwerekeza muri 1/16 cya Champions League nyuma yo kunanirwa kuva mu itsinda itsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0.

Hari hashize imyaka 21 ikipe ya FC Barcelona irenga amatsinda. Kuberako Blaugranas yagombaga gutsinda kumunsi wa gatandatu nuwanyuma na Bayern Munich yaguye (3-0).

Xavi Hernandez akimara kwerekeza muri Europa League yagize ati: "Uku n’ukuri gushaririye tuzi. Uyu munsi ni intangiriro y’icyiciro gishya. Tugomba kurushaho kwisuzuma ubwacu.Hagomba kuba impinduka kugirango duhindure ibintu byinshi.Urwego rwacu ni Europa League.

Tugiye gukora cyane kugira ngo tugarure Barca aho ikwiye kuba iri,hatari muri Europa League. Birambabaje rwose guhangana n’ukuri kwacu.

Ibihe bishya bitangiye uyu munsi. Dutangiriye kuri zeru. Intego yacu ni Champions League, ntabwo ari Europa League, ariko ibyo niko kuri kwacu ubu kandi tugomba kugerageza kuyitwara.Nabonye uko ukuri kubabaza. "

Ndumva nishinja, natekereje ko dushobora kubikora ariko ntitwabikoze. Umuntu wese ugerageza ntajya ananirwa. Uyu munsi icyiciro gishya kiratangiye kandi turagiye."

Uyu mugabo utaramara iminsi muri FC Barcelona,yavuze ko yabwiye abakinnyi ko ibihe bishya bitangiye ndetse buri wese agomba gukora cyane kugira ngo bagaruke mu makipe ya mbere ku isi.

Barca igiye guhura na Osasuna, Elche na Sevilla muri La Liga mbere y’uko muri Espagne bajya mu kiruhuko.

FC Barcelona yaraye itsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0 bya Thomas Muller, Leroy Sane na Jamal Musiala,igomba gutegereza kumenya ikipe bazahura muri Europa League muri Gashyantare umwaka utaha.