Print

Pallaso yigobotoye bigoranye umukobwa washakaga ko basambanira i Dubai

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 2764

Umuhanzi Pallaso,uri mu bakunzwe muri Uganda yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yagiye i Dubai mu gitaramo hanyuma umukobwa w’indaya uba muri uyu mujyi amusanga ku rubyiniro amusaba ko basambana.

Amakuru aravuga ko uyu muhanzi yari hafi gufatwaku ngufu ari ku rubyiniro n’umudamu uzwi ku izina rya Brenda Miles,wicuruza.

Uyu mukobwa wari wariye karungu,yashakaga cyane gusambana n’uyu muhanzi uvukana na Jose Chemeleone.

Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza,uyu mukobwa yasanze Pallaso ku rubyiniro agerageza kumusoma ariko Pallaso arabyanga.

Uyu mukobwa wari wambaye imyenda idahwitse, yagerageje kwihambira kuri Pallaso ndetse amwizirikaho bikomeye nk’uwibasiwe n’imyuka mibi gusa yaje gukurwa kuri stage na bouncers.

Umutangabuhamya yavuze ko uyu mukobwa yananiwe kwihangana ategerereza uyu muhanzi hanze kugira ngo bararane ariko arabyanga.

Nyuma yo kunanirwa kwinjiza Pallaso mu buriri bwe, Brenda yafashe undi mugabo utamenyekanye, nyuma aza gushyira hanze videwo yambaye ubusa.

Mu minsi ishize, Brenda yatangaje ko yasambanye n’ibyamamare byinshi bahuriraga i Dubai.