Print

RDC: Abakozi ba UN babiri bakomerekeye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 936

Ishami rya ONU rya ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko abakozi baryo baraye bakomerekeye mu gitero bagabweho n’abagabo babiri bitwaje intwaro.

Umuvugizi wa HCR Johannes van Gemund, yavuze ko ibyo byabereye i Lubero mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yamagana icyo gikorwa avuga ko abakora ibikorwa by’ubutabazi ku bavanywe mu byabo batagombye kwibasirwa.

Yakomeje avuga ko umusirikare bari kumwe, watanzwe n’ingabo z’amahoro za ONU, nyuma yabaherekeje akabageza ahari umutekano.

Uburasirazuba bwa Kongo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irwanira ubutaka n’umutungo kamere kandi igisirikare cya Kongo, nticyorohewe no kuburizamo ibitero bitandukanye. Bityo ibyo bigatuma abasivili bahora baterwa.

I Lubero, muri iyi myaka ishize habaye ibitero hagati y’abarwanyi ahanini bo mu bwoko bw’Abahutu n’aba Nande.

Reuters