Print

Etincelles FC yatunguranye ihagama APR FC yahabwaga amahirwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021 Yasuwe: 2492

Ikipe ya Etincelles FC iheruka guha akazi umutoza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni,yahagamye APR FC banganya 0-0 mu mukino utarabereye igihe kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu

Ikipe ya APR FC imaze imikino 41idatsindwa,yatakaje amanota yayo ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino,ubwo yahuraga n’ikipe ya Etincelles FC mu mukino utarabereye igihe kubera ko ikipe ya APR FC yari mu marushanwa nyafurika.

Ntabwo Etincelles FC yahabwaga amahirwe kuko kugeza ubu nta kipe yari yatsinda ndetse yagiye muri uyu mukino imaze kunganya inshuro 2 mu mikino 7 ishize.

APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Confederations Cup na RS Berkane ku bitego 2-1 mu mikino yombi,ifite ibirarane 3 imbere nyuma yo kunganya n’iyi Etincelles FC.

Kugeza ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 mu gihe Kiyovu Sports ariyo ya mbere n’amanota 16 mu mikino 7.


Comments

veritas@gmail 10 December 2021

Ariko icyo mwita gutungurana ni ibiki? Kuki APR ikipe yose bigiye gukina abanyamakuru benshi mwumva ko APR igomba gutsinda byanze bikunze muba mwabikuye he? Mugerageze kuba abanyamwuga ( Professionals ) mugabanye gucinya inkoro kuko APR abakinnyi ifite ntacyo barusha abandi makipe ( Kiyovu, AS Kigali, Rayon, Police ) habe na kimwe!!! Icyo ibarusha nugukingirwa ikibaba