Print

Ihere ijisho uburanga bw’abanyampinga bahagarari u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza atandukaye ari kuba[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 December 2021 Yasuwe: 1365

Muri iyi minsi hari kuba amarushanwa y’ubwiza atandukanye akomeye ku Isi , Hari bayanyampinga b’u Rwanda baruserukiye bashaka inkuga yaburi munyarwanda wese ,kugirango bakomeze guhesha ishema igihugu cyabo .

Muri abo banyampinga twavugamo Ingabire Grace ahagarariye u Rwanda muri Miss World iri kuba kunshuro ya 70 iri kubera Mu gihugu cya Puerto Rico , Umunyana Shanitah witabiriye irushanwa rya miss Miss East Africa ryateguwe n’abarimo uwabye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 Miss Mutesi Jolly na Umwiza Phiona witabiriye Miss University Africa iri kubera mu gihugu cya Nigeria.

Miss Grace yamaze kugera aho abanyarwanda n’inshuti zarwo babasha kumushyigikira kugirango azaheshe u Rwanda ishema muri aya marushanwa ya Miss Wolrd , binyuze mu gushyira ‘Mobistar’ muri telephone (download mobistar app) bikorwa ku buntu ukamutora ukanibuka gukanda like ku mashusho n’amafoto asangiza abamukurikira ku mbuga bimwongerera amahirwe.

Naho gushyigikira Umunyana Shanita na Umwiza Phiona n’ukwifashisha imbuga nkoranyambaga z’amarushanwa bahatanyemo ukagaragaza ko ubashyigikiye, binyuze mu gukunda amafoto yabo ibizwi nka ‘Like’, ugutanga ibitekerezo bizwi (Nka Comment) n’ibindi.

Umunyana Shanita uri guhatanira ikamba rya Miss East Africa
Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y’ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

View this post on Instagram

A post shared by ⓈⒽⒶⓃⒾⓉⒶⒽ ❤︎ (@u_shanitah)

Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga ‘uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.



Miss Umwiza Phiona uhagarariye u Rwanda Miss University Africa iri kubera mu gihugu cya Nigeria.

View this post on Instagram

A post shared by Umwiza Phiona official (@umwizaphiona1)