Print

Katrina Kaif wakunzwe muri filime z’igihinde yarushinganye n’umugabo bahuje umwuga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2021 Yasuwe: 1122

Umukinnyi wa Filimi uri mu bakunzwe cyane muri Bollywood witwa Katrina Kaif yashyingiranwe n’umukunzi we witwa Vicky Kaushal nawe usanzwe ari umukinnyi wa Filimi.

Aba bombi bashyingiranywe mu birori bibereye ijisho byabereye kuri Six Senses Fort Barwara muri Rajasthan ku wa kane.

Nubwo amashusho ya mbere y’ubukwe bwabo yashyizwe hanze n’aba paparazzi, uyu mugeni yashyize kuri Instagram ye amafoto meza yabo

Nubwo ibirori byabo byabaye imiryango ifunze,aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bagendera mu ndege ya kajugujugu.

Katrina Kaif yanditse kuri Instagram ati: "Urukundo no gushimira nibyo gusa biri mu mitima yacu kubera ibintu byose byatugejeje aha.Turifuza urukundo rwanyu n’imigisha ubwo dutangiye uru rugendo rushya turi hamwe."

Katrina Kaif ni umwe mu bakobwa bubatse izina muri sinema z’Igihinde by’umwihariko muri filimi zakunzwe nka Humko Deewana Kar Gaye ari kumwe na Akshay Kumar,Dhoom 3,Apne n’indi yakunzwe cyane yitwa Jab Tak Hai Jaan yakinannye n’umunyabigwi muri Filimi z’ibihinde Shah Rukh Khan.

Katrina Kaif w’imyaka 38 ufite inkomoko mu Bwongereza, yahoze ari umunyamideli mbere y’uko yinjira mu gukina filimi z’Igihinde muri 2003.






Comments

My name is theogene niyibizi 21 January 2024

NARAMUKUNDAGA ARI KONINDAYA