Print

Umuraperi Dr.Dre yakoze ibirori bikomeye byo kwishimira ko yatandukana n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2021 Yasuwe: 1539

Umuraperi Dr. Dre yarenzwe n’ibyishimo ubwo yari arangije gutandukana n’uwahoze ari umugore we Nicole Young nyuma y’urubanza rwatwaye miliyari imwe y’amadolari kandi bari bamaranye imyaka 25 bashakanye.

Uyu muraperi w’imyaka 56,yifotoje yerekana ko yari mu birori ndetse inyuma ye hari ibipira binini cyane byanditseho ngo "gatanya" gusa ifoto yashyizwe hanze n’inshuti ye Breyon Prescott.

Ku ifoto, Dr.Dre yari amwenyuye yicaye imbere y’ijambo ryanditseho ngo ’Divorce AF’.

Prescott yanditse kuri iyi foto yashyize hanze ati "’Hey Nibyiza Murumuna wanjye @drdre Gusa Yambwiye ko byarangiye !!! ishime (icupa rya champagne emoji) aracyari Dre.’

Dr Dre ntacyo aratangaza kuri ibi birori yakoze yishimira kuba ubu ari ingaragu.

Gatanya ya Dr Dre n’umugore we Nicole Young yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2020. Muri Gicurasi 2021, urukiko rwo mu mugi wa Los Angeles rwategetse Dr Dre kwishyura asaga Miliyoni 486 z’amafaranga y’u Rwanda yishyura umunyamategeko w’umugore we.