Print

Bruce Melodie ari gutegura indirimbo yakoranye Harmonize

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 December 2021 Yasuwe: 372

Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, niwe wasangije abamukurikira amashusho ari muri studio yarimo na Bruce Melodie bigaragara ko bari gukorana indirimbo.

Nta magambo menshi yumvikanaga mu mashusho Harmonize yasangije abamukurikira.

Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Harmonize mu gihe hadaciyeho iminsi myinshi The Ben akoranye na Diamond.

Harmonize muri iyi minsi ubona ko ahanganye na Diamond agerageza gukora ibishoboka byose ku buryo atamusiga.

Ibi bimeze nk’ibyabaye kuri aba bahanzi ubwo mu minsi ishize Diamond yakoranaga indirimbo na Koffi Olomide, mu gihe bari bakimara kuyikora Harmonize nawe agahita akorana na Awilo Longomba.

Harmonize mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo abahanzi bo muri aka karere batere imbere bibasaba ubufatanye no gukorana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatanze urugero ku kuba yakorana indirimbo na Bruce Melodie.

Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Harmonize nyuma y’aho mu minsi ishize yifuje gukorana na Koffi Olomide ariko bikarangira bidakunze.

Bivugwa ko indirimbo ya Harmonize na Bruce Melodie iri gukorwaho n’aba producer barimo na Madebeats uri no mu bakoreye The Ben na Diamond.

Madebeats si ubwa mbere akoranye na Harmonize, kuko ari we wakoze indirimbo nka Love you ya Marina na Harmonize na Ina million Safi Madiba yakoranye n’uyu muhanzi.