Print

Arteta yagiriye inama ikomeye Aubameyang uri ku rwego rwo hasi muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2021 Yasuwe: 724

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yagiraye inama kapiteni we, Pierre-Emerick Aubameyang,yo kutirakarira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi.

Kapiteni wa Arsenal ari mu bihe bibi cyane kuko ataratsinda igitego mu mikino itandatu iheruka ndetse asigaye ahusha ibitego cyane birimo n’ibyabazwe asigaranye n’zamu gusa.

Aubamayeng w’imyaka 32 y’amavuko yabanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe ya zahabu yari gutuma ikipe ye iganya ku munota wa nyuma w’inyongera.

Kuri uyu wa gatandatu, uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Gabon yizeye ko azagaruka mu kibuga bakiriye Southampton.

Abajijwe niba rutahizamu ari kurwana n’icyizere,Arteta yagize ati: “Iyo umukinnyi atari gutsinda ibitego, bigira ingaruka ku cyizere cye, bigira ingaruka ku myumvire ndetse wenda no kwiyizera.

Ariko ibi nibyo ugomba kugerageza gukora - ntukabyemere kandi wumve wifitiye impuhwe.

“Umukinnyi wese agira ikibazo. Iyo umukinnyi atsinze ibitego,agerageza kubigumana igihe kirekire gishoboka kandi akagerageza kugabanya igihe atabikora. ”

Muri uyu mwaka w’imikino,Aubameyang afite ibitego 4 gusa mu mikino yose amaze gukinira Arsenal muri uyu mwaka w’imikino.