Print

Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba miliyoni 80 ayakoresha mu gutanga inkwano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2021 Yasuwe: 2106

Kuwa 12 Ugushyingo 2021,agatsiko kinjiye mu nzu y’umukire ukomeye mu gace ko muri Cameroon bamwiba miliyoni 80 z’amadolari. Umwe muri bo yakoresheje ayo mafaranga y’ubujura kugira ngo yishyure inkwano y’umukobwa yakundaga.

Itsinda ry’abagizi ba nabi bibye miliyoni 80 z’amfaranga akoreshwa muri Cameroon mu rugo rw’umuntu mu karere gaherereye mu murwa mukuru Yaoundé.

Abagizi ba nabi binjiye mu rugo rw’uyu mukire bakoresheje imbunda zabo. Kugira ngo bagere ku gikorwa cyabo cyo kwiba miliyoni 80, babanje kwikiza abashinzwe umutekano.

Nyuma yo kwiba,bahise bagabana ayo bibye kugira ngo bakore imishinga yabo. Mu gihe abandi bahisemo kubaka amazu, kugura imodoka, no gutera inkunga imishinga yo guhinga, umwe yahisemo gukwa umukunzi we. Yakoresheje umugabane we kugira ngo atange inkwano.

Aba bajura uko ari batanu,bafite hagati y’imyaka 29 na 38 baje gutabwa muri yombi na polisi yakoze iperereza.

Colonel Jean Marie Ebiketie, umuyobozi wa Polisi muri ako gace, yerekanye ko bamaze kwemera ibyaha. Nyuma y’ifatwa ryabo, hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bose bari inyuma y’ubwo bujura.