Print

Gorilla FC yahagamye Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2021 Yasuwe: 1957

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutenguha abakunzi bayo kuko yananiwe gutsinda Gorilla FC iri kurwana no kugira ubunararibonye muri shampiyona,banganya igitego 1-1.

Nyuma yo guhagarika Masudi Djuma,Rayon Sports yakomeje kwitwara nabi inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

Rayon Sports niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Nizigiyimana Makenzi.

Gorilla yaje kwishyura Iki gitego mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Mohamed Camara.

Rayon Sports yitwaye nabi Nyamara igiye guhura nabo AS Kigali mu mukino Ukurikira.Mu manota 24 imaze gukinira ifite 8.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yagize amanota icyenda nyuma yo gutsindira Espoir FC i Rusizi igitego 1-0 cya Mugisha Patrick mu gihe na Marines FC yagize amanota icyenda itsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0 cya Ishimwe Fiston.