Print

Kayonza: Bafatanwe insinga za metero 46 zajyanaga umuriro mu ngo z’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2021 Yasuwe: 502

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’abayobozi mu Nzego z’ibanze n’abaturage bafashe abantu 6 bakekwaho kwitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo z’abaturage bakaziba. Bafashwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza, bafatanwa metero 46 z’insinga, bafatirwa mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Kahi, Umudugudu wa Nyamiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abanyerondo.

Yagize ati: “Mu ijoro rya tariki ya 09 Ukuboza 2021, abanyerondo bari mu kazi babona umuriro urabuze, bakomeza kugenzura baza gusanga hari insinga zimaze gukatwa ahaturuka umuriro ujya mu baturage kuri (Transformateur). Abaturage bo muri uriya mudugudu nabo bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo zabo.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yakoranye n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze hatangira gushakishwa abacyekwa bose nibwo hafashwe bariya bantu batandatu.

Yagize ati: ”Abaturage batubwiye abantu bose bacyekaho kuba bakora ibyo bintu, bariya bose twabasanganye ibikoresho byifashishwa mu gukora amashanyarazi harimo ibyuma bikata insinga n’ibipima ingano y’umuriro uri mu nsiga. Bariya bantu uko ari 6 nta kazi kazwi bafite ko gukora mu mashanyarazi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko bariya bantu bitwikira ijoro bakurira amapoto y’amashanyarazi bakabanza bagakuraho umuriro banyuze ku mashini iwukwirakwiza (Transformateur). Barangiza bagakata insinga umuriro umaze kuzima bakajya kuzigurisha.

Yakanguriye abanturage kugira uruhare rwo kwirindira ibikorwaremezo kandi babona ubyangiza bakihutira gutanga amakuru. Yaburiye abarimo kugaragara mu bikorwa byo kwangiza no kwiba insinga z’amashanyarazi ko Polisi itazabihanganira.

Ati: “Muri iyi minsi mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba harimo gufatirwa abantu badukanye ingeso yo kwangiza ibikorwaremezo cyane cyane kwiba insinga z’amashanyarazi. Hari abo duherutse gufata bibaga insinga bakazikoramo imashini zifashishwa mu gusudira(post à souder).”

Abafatiwe mu Murenge wa Gahini bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n’abantu barenze umwe.