Print

"AS Kigali siyo ifite abakinnyi beza yonyine"-Umutoza Nshimiyimana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021 Yasuwe: 878

Umutoza wa AS Kigali,Eric Nshimiyimana,yabwiye abanyamakuru ko aribo bafite ikibazo cyo kumva ko ikipe ye igomba gutsinda buri wese kandi ngo nta kipe iratwara igikombe idatsinzwe cyangwa ngo inganye.

Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize bisabye ko umusifuzi yongeye ku mukino iminota 10 nayo ikarenga, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo kuba rimunenga umusaruro muke.

Ati "Ikibazo ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu."

Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

Ati "Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana."

AS Kigali yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka,ikomeje kwereka abayita ikipe ikomeye ko bibeshye kuko ikomeje kunganya kenshi ndetse mu buryo butavugwaho rumwe.

Yanganyije imikino irimo uwa Marines FC na Etincelles FC byari byitezwe ko izatsinda byoroshye ariko yatakaje amanota.

AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n’amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.