Print

U Rwanda rwasubije ibinyamakuru byo mu Bwongereza byemeje ko Busingye yakuwe muri Minijust na Dosiye ya Rusesabagina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021 Yasuwe: 2032

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze ibitangazamakuru bibiri byo mu Bwongereza byatangaje ko Busingye Johnstone yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera kubera Dosiye ya Rusesabagina.

Madamu Makolo yavuze ko Daily Mail na The Times biri kuyobya rubanda kuko Busingye yakoze akazi ke neza mbere y’uko agirwa Ambasaderi w’Ubwongereza.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze ibinyamakuru bihuza Busingye na dosiye ya Rusesabagina.

Yagize ati, “Daily Mail na The Times birayobya rubanda mu gihe byoroshye kugenzura bikamemya ukuri.”

Reka mbibutse:Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yitwaye neza mu kazi ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva muri 2013.”

Daily Mail yatangaje ko Busingye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera kuko yemeye ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yazanye Rusesabagina i Kigali.

Kuba yari Minisitiri w’Ubutabera akagirwa Ambasaderi, Daily Mail yabyise ‘demotion’ cyangwa se gukurwa ku mwanya wo hejuru ugashyirwa ku wo hasi nyuma yo kugawa.

Daily Mail ikomeza ivuga ko Rusesabagina ari real-life hero (intwari nyakuri) yarokoye Abatutsi muri Jenoside, mu gihe hari ubuhamya bw’abavuga ko ibyo atari impamo.

Rusesabagina wavuye i Dubai agiye i Bujumbura, yatunguwe no kwisanga i Kigali, aho yazanwe atabizi n’umupasitoro witwa Niyomwungere Constantin yafataga nk’inshuti ye.

Kuwa 20 Nzeri 2021 yahamijwe ibyaha by’iterabwoba, akatirwa gufungwa imyaka 25, ibintu ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga byamaganye bisaba ko arekurwa.

Mu bihugu byasohoye amatangazo asaba irekurwa rya Rusesabagina, harimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi byavuze ko urubanza rwe nta mucyo warugaragayemo.

Abadepite b’u Bwongereza, baheruka gusaba Leta yabo kutemerera Busingye kuba ambasaderi muri iki gihugu kubera guhonyora demokarasi.