Print

Ndanda wabyaranye na Anita Pendo ari kugirana ibihe byiza n’umukunzi we mu Bwongereza Bitegura kurushinga [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 December 2021 Yasuwe: 2569

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko yishimiye kongera kubona umufasha we ndetse akaba yamusuye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

Yagize ati”Birumvikana ndishimye cyane!!! Kuba nongeye kubona umufasha wanjye. Nagiye gusura umuryango wanjye, nishimiye kuba ngiye gusangira n’umugore wanjye iminsi mikuru”.

Ndanda yavuze ko atagiye gutura mu Bwongereza ngo asangeyo umugore we, ahubwo ko yagiye kumusura bagasangira iminsi mikuru nyuma akazagaruka mu Rwanda.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse yambitse impeta Miss Gracia Kamalia biteguraga kurushinga nyuma y’igihe inkuru z’urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.

Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi na Gracia.

Hashize amezi ane Ndanda abana na Miss Gracia mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo.

Nizeyimana Alphonse Ndanda wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’ayandi, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w’amaguru nyuma y’imvune zakunze kumwibasira.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kwamamazwa film ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.

Aba bombi ariko ntibigeze baterana amagambo ku cyaba cyaratumye batandukana ahubwo bakomeje gushimangira ko ari amahitamo yabo bombi ndetse ko bazakomeza kwita ku bana babyaranye uko bashoboye.