Print

Umuhanzikazi Cindy Sanyu yakoze ubukwe n’umugabo bagiye kubyarana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021 Yasuwe: 1795

Ku wa gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, Umuhanzi ukomeye muri Uganda mu njyana ya Dancehall na Afro Beat,Cindy Sanyu,yashyingiranywe n’umugabo we Prynce Joel Okuyo.

Amashusho n’amafoto yavuye mu bukwe bwa Cindy yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga bituma ibyamamare bitandukanye muri Uganda ndetse n’abafana be bamuha ubutumwa bwo kumushimira.

Aba bakundanye barahiriye kubana akaramata mu bukwe bwabereye mu itorero rya Stephen riri Kisugu Muyenga mu mujyi wa Kampala.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike, umukunzi wa Cindy, Prynce Joel Okuyo asuye urugo rw’ababyeyi be ku cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021.

Uyu muhanzikazi ufite umwana umwe, ubu atwite inda y’imvutsi y’umwana wa Prynce, basezeranye kubana akaramata.

Cindy n’umugabo we mushya bagiye babana mu bihe bitandukanye mu gihe bategereje umwana wabo wa mbere.