Print

Ethiopia: Abiy Ahmed yasubiye ku rugamba nyuma y’iminsi mu biro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021 Yasuwe: 2200

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia byatangaje ko Dr Abiy Ahmed Ali yasubiye kuyobora ingabo z’igihugu zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bw’intara ya Tigray.

Nkuko Bigaragara mu itangazo byashyize kuri Twitter,ingabo za Leta zafashe uduce dutandukanye twari mu maboko y’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ibi biro byatangaje ko ingabo za Leta ziri kugenzura imijyi y’ingenzi ya Dire Roqana na Sodoma, uruhererekane rw’imisozi ya Ambasel n’uduce turukikije.

Tariki ya 8 Ukuboza 2021 ni bwo ibi biro byari byatangaje ko Abiy Ahmed yavuye kuri uru rugamba by’igihe gito, asubira mu biro gusubukura inshingano yari yarasigiye umwungirije tariki ya 24 Ugushyingo.

Asubiye ku rugamba ariko, mu gihe abarwanyi ba TPLF bavugwaho kwisubiza agace ka Lalibela kari ku rutonde rw’umurage w’Isi. Aka gace kari mu tw’ingenzi ingabo Abiy yari ayoboye zari zarigaruriye tariki ya 1 Ukuboza.