Print

Atletico Madrid yatumye Tombola ya 1/16 cya UEFA Champions League isubirwamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021 Yasuwe: 2459

Nyuma y’aho Tombola ya mbere irangiye ariko hakagaragaramo amakosa 2 mu dukangara,Atletico Madrid yari yatomboye Bayern Munich yahise iba iya mbere itanga ikirego bituma UEFA yemeza ko tombola isubirwamo

UEFA yasohoye itangazo rigira riti: "Nyuma y’ikibazo cya tekiniki, tombora yakozwe yateshejwe agaciro,irongera gusubirwamo yose uko yakabaye saa 15:00 CET".

Ikosa rya mbere ryagaragaye muri iyi tombola ni uko Villarreal yabanje gutombora Manchester United byari kumwe mu Itsinda F. Ibi byahise biteshwa agaciro, iyi kipe yo muri Espagne itombola Manchester City.

Ikosa rya kabiri ni ukuba ubwo Atlético Madrid yatombolaga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.

Muri tombola yari yabanje,ikipe ya Manchester United na Paris Saint-Germain zari zatomboye guhura muri Champions League ku nshuro ya gatatu mu myaka y’imikino ishize.

Amakipe yari yayoboye amatsinda yatombowe ni : Ajax, Bayern Munich, Juventus, Liverpool, Lille, Man City, Man Utd, Real Madrid.

Ayabaye aya kabiri yatomboye: Atletico Madrid, Benfica, Chelsea, Inter Milan, PSG, Salzburg, Sporting Lisbon, Villarreal.

Imikino ibanza hagati y’aya makipe yatomboranye izaba kuwa 15/16/Gashyantare indi ibe mu kindi cyumweru kuwa 22 na 23 Gashyantare 2022.

Imikino yo kwishyura izaba kuwa 8/9/ Werurwe 2022 no kuwa 15/16 Werurwe 2022.

Amakipe yabaye aya kabiri niyo azabanza kwakira imikino ibanza mu gihe iyo kwishyura izabera ku bibuga by’ayayoboye amatsinda.

Uko Tombola ya mbere yari yagenze:

Benfica (POR) v Real Madrid (ESP)
Villarreal (ESP) v Manchester City (ENG)
Atletico Madrid (ESP) v Bayern Munich (GER)
RB Salzburg (AUT) v Liverpool (ENG)
Inter Milan (ITA) v Ajax (NED)
Sporting Lisbon (POR) v Juventus (ITA)
Chelsea (ENG) v Lille (FRA)
Paris Saint-Germain (FRA) v Manchester United (ENG)