Print

Etincelles FC yasabiye ibihano abasifuzi bayisifuriye na AS Kigali bongeye iminota 10 kuri 90

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021 Yasuwe: 991

Etincelles yasabye FERWAFA gufatira ibihano abasifuzi bayisufuriye mu mukino baraye bakinnye na AS Kigali bakanganya igitego 1-1 ariko abafana b’iyi kipe bagashaka guhohotera umusifuzi.

Muri iyi baruwa,Etincelles FC yashinje abasifuzi kubogama cyane bakayiha amakarita 11 yita ko adasobanutse arimo n’ayahawe n’abatoza.

Yakomeje iti "Nyakubahwa igitangaje nuko iminota isanzwe y’umukino 90 umusifuzi wo hagati agasaba uwa 4 kongeraho iminota 10...Nyakubahwa iyo minota 10 nayo yongeweho iminota 2 ari nabwo AS Kigali yabonyemo igitego cyishyura icyo twari twayitsinze hanyuma umusifuzi agahita asoza umukino."

Etincelles FC yasabye ibisobanuro byimbitse by’amakarita 11 yahawe abakinnyi bayo n’umutoza ndetse n’iyi minota 12 idasanzwe yongerewe ku mukino nta kintu kidasanzwe cyabaye.

Amakuru avuga ko uyu musifuzi yavugaga ko yongeyeho iyo minota yose kubera ko abakinnyi ba Etincelles batindije cyane umukino.

Nyuma y’umukino,abapolisi bahise bajya gutabara umusifuzi washoboraga gusagarirwa n’abafana bari binjiye mu kibuga ndetse anyuzwa mu nzira yihariye cyane ko yari yatezwe n’abafana ngo bamwihimureho.