Print

Anitha Pendo niwe uheruka! Ibyamamare bikomeje kubikwa ko byapfuye kandi ari bazima

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 14 December 2021 Yasuwe: 1767

VIDEO: ANITHA PENDO YABITSWE KO YAPFUYE

Ibi si ibya vuba aha dore ko bimaze gufata indi ntera aho umuntu yifata akajya ku rukuta rwe rwa Instagram, Facebook cyangwa se You Tube agatangaza ashize amanga ko kanaka yapfuye ndetse akihanganisha n’umuryango we by’umwihariko n’umuryango mugari w’abamukundaga.

Ibi byagiye bigaragara kenshi nko kuri Facebook aho biyita amazina runaka bagamije guteza intugunda muri rubanda no kubeshyera abantu ko bapfuye kandi atari byo.

Muri 2019 Niyitegeka Gratien uzwi nka PaPa Sava, yabitswe n’uwitwa buhigiro kuri Facebook ko yapfuye ndetse n’umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kanombe.

Si ku byamamare bizwi mu myidagaduro gusa, ahubwo umwaka Ushize uwitwa Padiri Nahimana Thomas nawe yifashishije izo mbuga nkoranyambaga akwiza igihuha ko Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w’U Rwanda yitabye Imana ndetse anahamya ko yazize indwara ya Kanseli.

Perezida Kagame yaje Kunyomoza ibi ndetse amucira Umugani ati "Urucira Mukaso rugatwara Nyoko"

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi nibwo uwitwa Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe n’abatari bacye, nawe yabitswe ko yapfuye binyuze kuri You Tube ibintu byaje kumubabaza cyane ndetse akaza kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter ko ari muzima ndetse cyane.

Uyu muco wo kubika abantu ari bazima ukomeje gufata indi ntera mu Rwanda aho uheruka ari Umushyushyarugamba ndetse akaba na Dj Anitha Pendo, nawe yabitswe n’abataramenyekana ko yapfuye azize urupfu rutunguranye.

Uwabyanditse yagize ati"Ni nyuma yuko Anitha Pendo yaravuye gusura mama we i Gicumbi, Ageze i Kigali apfa bitunguranye. kuri iyo link hagaragara amakuru yabaganga bari kumwitaho" akomeza asaba abo ari kubwira gukanda Like na Share.

Anitha yabitswe ko yapfuye
Akenshi abakora ibi babikora bagamije gukurura ababasura ku nkuru mpimbano cyangwa zidafite aho zihuriye nibyo bavuga iyo ababasuye babaye benshi binjiza agafaranga katari gacye.

Izamuka rikabije ryo kubika abantu bakiriho, abenshi babanza gusesengura ngo bamenye niba ari ukuri koko, ariko nyamara hari n’abahita bisamira ibyo babonye bakifatanya n’abakwije ibyo bihuha. nta munu numwe urwego urwo arirwo rwose rwa Leta rubifitiye ububasha rurerekana cyangwa ngo hatangazwe ko yahanwe azira gusakaza ibihuha by’umwihariko ubika cyangwa uwabitse umuntu ko yapfuye.