Print

Umugabo yigaraguye mu byondo nyuma yo gutera ivi umukunzi we akanga impeta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2021 Yasuwe: 1537

Muri videwo iri guca ibintu kuri interineti,yagaragaje umugabo arira yivuguruta mu byondo nyuma yo yateraga ivi umukobwa bakundanaga akanga kuyambara.

Uyu mugabo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yigaraguye muri ibyo byondo mu ruhame nyuma y’aho umukunzi we yanze icyifuzo cye cyo kumwambika impeta.

Muri iyo videwo irimo gucicikana kuri interineti, uyu mugabo yagaragaye hasi yivuruguta mu byondo, akomeza kwinginga umukunzi we kugira ngo yemerere imbere y’abantu ko azamubera umugore.

Uyu mugabo yari yaguze impeta, ajya ahantu hahurira abantu benshi niko guhamagara uyu mukunzi we, ahageze yanga iyi mpeta.

Ntabwo uwakwirakwije aya mashusho yigeze avuga amazina y’uyu mugabo cyangwa igihugu byabereyemo.