Print

Bwa mbere Miss Muyango yerekanye isura y’umuhungu we na Kimenyi izamura amaranga mutima yabenshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 December 2021 Yasuwe: 1540

Yifashishije konti ye ya I Instagram ye Miss Muyango yifashishije amafoto abiri y’umwana wabo bise Kimenyi Miguel Yanis amugaragara neza ubona ko yashakaga kwerekana isura y’uyu mwana, maze yandika avuga ko ari emoji ye akunda.

View this post on Instagram

A post shared by MISS PHOTOGENIC RWANDA🇷🇼 2019 (@uwase_muyango)

Nyuma y’iyo foto mu gihe kitageze no ku masaha abiri yari imaze gukundwa n’abarenga ibihumbi bitanu babyerekanye bakanze utumenyetso tw’umutima bamwe bikabarenga bagatangaho ibitekerezo kuko hari hamaze kujyaho ibirenga 300.

Mu batanze ibitekerezo harimo n’abazwi ubona ko bari bishimiye uyu muhungu wa Kimenyi na Miss Muyango maze batangira kwerekana amarangamutima yabo barimo Miss Nimwiza Meghan wabyerekanishije utumenyetso tw’umutima na Tidjara Kabendera wagize ati’’Ako Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee".

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y’umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis.

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.