Print

Hamenyekanye impamvu yatumye Aubameyang ata akazi muri Arsenal bikamuviramo ibihano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2021 Yasuwe: 1170

Mikel Arteta yamukuye mu ikipe nyuma yo kugaruka akererewe ku ruhushya yari yahawe rwo kujya mu Bufaransa kureba nyina wari urwaye nkuko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Athletic.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yarengeje umunsi umwe ku ruhushya yari yahawe birakaza cyane umutoza Arteta wahisemo kumushyira ku ruhande.

Aubameyang yahawe uruhushya ku wa gatatu rwo kujya mu Bufaransa kuzana mama we urwaye ariko uyu mukinnyi yagombaga kugaruka mu ijoro ryo ku wa gatatu ariko abirengaho agaruka mu gitondo cyo ku wa kane.

Ibi byatumye Aubameyang asiba imyitozo kuko yagombaga gutegereza ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19 bizwi nka PCR.

Kubera iyo mpamvu, Aubameyang yasabwe kutagera ku kibuga cy’imyitozo, London Colney ku wa gatanu ahubwo ashishikarizwa kwitoreza mu rugo.

Nyuma yo gutsinda Southampton ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, umutoza Mikel Arteta yanze inshuro nyinshi kuvuga ibyabaye. Yagize ati: ’Ikibabaje ni uko [Aubameyang yashyizwe hanze] kubera kutubahiriza amategeko."

Ntabwo ari ubwa mbere Aubameyang asibye umukino kugira ngo ajye kwitakuri mama we, wahuye n’ibibazo by’ubuzima muri uyu mwaka.

Aubameyang yabuze mu mukino Arsenal yatsinze Southampton ibitego 3-1 muri Mutarama nyuma yuko Arteta amuhaye ikiruhuko cyo kujya kureba uyu mubyeyi we.

Icyo gihe Arteta yaravuze ati: ’Byarangoye.Ashakaga kuba hano,ashaka imyitozo, ntashaka gusiba imikino."


Aubameyang yahaniwe kujya kureba umubyeyi we agatinda kugaruka