Print

Ntibisanzwe!!! Ahoberana n’intare nk’uhoberana n’umugore we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2021 Yasuwe: 2785

Umunyafurika ushinzwe kubungabunga ibidukikije, Valentin Gruener w’imyaka 34, yarokoye intare yise Sirga y’imyaka icyenda ubwo yatereranwaga na nyina ifite iminsi icumi gusa.

Amamiliyoni y’abatuye isi akomeje gutangazwa n’amashusho uyu mugabo ashyira hanze ari guhoberana n’iyi ntare mu mushinga wo kubungabunga inyamanswa muri Botswana.

Umubano utangaje w’uyu mugabo n’iyi nyamaswa wavuzweho cyane kuri interineti kw’isi yose, nyuma ya videwo yo guhoberana kwabo.

Aba bombi babana mu mushinga wa Modissa Wildlife Project mu butayu bwa Kalahari bwo Botswana na Afurika yepfo,aho Valentin abana n’umugore we Sarah w’imyaka 33.