Print

Musanze:Urugomo rw’inzererezi ruhangayikishije abatuye Busogo

Yanditwe na: 15 December 2021 Yasuwe: 721

Mu karere ka musanze Umurenge wa Busogo,akagari ka Gisesero,Umudugudu wa Gahanga,haravugwa urugomo rw’abitwaza intwaro gakondo bagatobora amazu ndetse abayatuyemo bagatemwa bakanakubitwa ibibando.

Abataka iryo hohoterwa n’abanyeshuri biga ISAE Busogo.

Hashize iminsi mike abitwaje imihoro,ibisongo n’inkoni bigabije bamwe mu banyeshuri barimo Ishimwe Adrien baterwa ibyuma baranabatema bikabije hanyuna babiba bimwe mu byo bari bafite,babasiga arintere

Muri aka gace ka Byangabo ntihashobora gushira iminsi ibiri hatabereye urugomo rw’insoresore zirirwa muri iyi santere.

Abaturage bo mu murenge wa Busogo buvuga ko icyo kibazo kizwi kandi kimaze igihe ariko ngo n’ufashwe ntamara kabiri muri gereza ahita arekurwa akaza noneho ameze nk’uvuye mu myitozo.

Uwashyikirijwe inzego zibishinzwe yatangiwe na raporo agashyikirizwa ubutabera ntihamenyekane uburyo yatashye Kandi noneho akaza yirata ku bayobozi cyane binzego z’ibanze.

Turatsinze Edward,Umunyamabanga w’Akagari ka Gisesero ati"Niko biri ubu harimo urugomo kuko navuga ngo ubu harimo inzererezi nyinshi zagiye ziva mu mirenge myinshi cyane ko iyo tubafashe dusanga bamwe ari abo mu Gataraga, Cyintobo, Mukamira.

Kubera ko santere iri hagati,bagenda bihishe ijoro bagatobora amazu y’abaturage cyane cyane abanyeshuri.

Kanzayire ukorera muri iyi Centre yababajwe nuko yibwe Amafaranga ibihumbi 200.000Frw akayahomba atabonye ubutabera Kandi yiyambaje mudugudu.Ibyo babaye nyuma yo kwambura umukoresha we Hitimana Felicien agera kuri 450.000Frw abantu bose bareba ariko ntabone ubutabera.

Agronome w’umurenge wa Busogo uri mu mwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge uri muri konje ati" nitwa Hakizimana Jean Pierre nkaba ndi agronome w’umurenge ati "inzererezi turazifite muri uyu murenge kandi nyinshi gusa turi muri gahunda yo kubashyira mu mashyirahamwe.Bamwe ntibabikozwa kuko bashaka kurya ibyo batakoreye.Dukomeje gukora ubukangurambaga dufatanyije na Minisiteri y’umurimo ngo babashe kwiteza imbere.

Gusa murabo harimo n’abakoresheje intwaro gakondo bakomeretsa abanyeshuri baranabiba ubu turi kubashakisha dufatanyije na RIB ngo bafatwe bakurikiranwe.

Iyo witegereje muri uyu murenge wa Busogo,ubona urujya n’uruza rw’abadafite akazi birirwa ku muhanda batukana barwana.Bajya gutega imodoka rimwe na rimwe bakambura abantu telefone kandi bikarangirira aho.

Cip Alexis Ndayisenga umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru yagize ati"icyo kibazo turakizi ariko bamwe mu bakoreye urugomo abanyeshuri barafashwe ubu dufite abagera kuri 18.Dukomeje kubikurikirana cyane kuko muri iyi minsi nta rugomo ruheruka Kuba.

Ubu twarabihagurukiye mu nzego zose z’umutekano kuva ku mudugudu,police n’inzego za gisirikare,ku buryo n’utekereza gukora urugomo ashatse yabireka kuko ufashwe ashyikirizwa ubutabera agakurikiranwa."}

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw